Story ya Cynthia, yahoze ari mwiza
Ntiyabayeho neza, yahoraga asenga
Asaba Imana kuzabaho neza
Igihe nikigera bikagenda neza
Gutangira mw'iterura, bigoranye kumenya ko azakura
Bamuta ruhurura, isi yabonaga izaba irura
Ahageze barahurura, mukecuru arakurura
Bukeye aramubura, bibaye amateka barashyingura
Maze si ukurira arahogora, agahinda umutima kararobora
Ikizere kirinda kinabura, umutiza umurindi siyamubona
Ubuzima bwari nk'urusimbi (nk'urusimbi)
Imana usenga ntabwo ibizi (ibizi)
Wahinduka waba inkingi (inkingi)
Sinzi niba nawe ubizi (ubizi)
Ubuzima bwari nk'urusimbi
Imana usenga ntabwo ibizi (ibizi)
Wahinduka waba inkingi (inkingi)
Sinzi niba nawe ubizi
Imana niyo ibizi, ukwanga niwe minsi
Ubutaha ni we dii, utanga ni we dii
Story ya Cynthia, yambaza Maria
Yabuze aho abarizwa, umusore amuteye inda
Yabuze icyo ararira, yambaza Maria
Story ya Cynthia (Story ya Cynthia)
Story ya Cynthia (ahha), yahoze ari mwiza (ahha)
Ntiyabayeho neza (ahha), yahoraga asenga
Asaba Imana (ahha) kuzabaho neza (ahha)
Igihe nikigera (ahha) azamera neza
Iyo uza kumenya ko ubuzima ari ihurizo
Abaza ibibazo, Rurema ati kuki nkiriho?
Story ya Cynthia, yabuze ababyeyi ntiyajya imihanda
Agira Imana, akubita hirya no hino biranga
Ubukene buza bumusanga, akizera ko hari igihe azaka
Amahirwe aza rimwe yo azaza, agafata mbere y'uko asaza
Ubu yabaye umukire (umukire)
Icyo avuze ubu cyose nikibe
Imigisha yabuze ayigire (ayigire)
Story ye ntukayisibe
Ibibazo uhura nabyo byose mubuzima hari isomo bigusigira
Inzira ugana ni ndende, ntuzacike intege, jy'umenya kugigira
Uragerageza urabyigira, ku muhanda niho ujya guhigira
Rubanda ntibakugaburira, hoya Imana irakuzi, hoya wirira
Hari igihe uzabona (uzabona), abandi bibona (bibona)
Abandi bishuka, ngo ntacyo washobora
Ngo ntibizoroha, ngo ntibishoboka
Ubuzima bwiza buruta ifeza bisaba kwivuna
Story ya Cynthia si kimwe n'iy'Alicia
Si kimwe n'iya Prisca, ni kimwe n'iya Livia
Story ya Cynthia (ahha), yahoze ari mwiza (ahha)
Ntiyabayeho neza (ahha), yahoraga asenga
Asaba Imana (ahha) kuzabaho neza (ahha)
Igihe nikigera (ahha) azamera neza
Iyo uza kumenya ko ubuzima ari ihurizo
Abaza ibibazo, Rurema ati kuki nkiriho?
Eeeh hmm eeeh hmm
Dizo last
Поcмотреть все песни артиста
Другие альбомы исполнителя