Kishore Kumar Hits

Elie Bahati - Nturambirwa текст песни

Исполнитель: Elie Bahati

альбом: NZAKOMEZA


Harubwo nanirwa nkateshuka inzira yawe
Nkumva ntakwiriye ndetse ntabereye
No gusenga kwanjye kukaba guke
Nkumva ko wenda waba utakinkunda
Harubwo ndambirwa gutegereza igihe cyawe
Igihe inzozi zanjye mbona ntagihinduka
Hakaba ubwo ngiye kure nkanagushidikanyaho
Iyo mba wowe, nari kuba nararambiwe
(Ariko wowe...)
Ntuuu nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza
Nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza
Si uko numva ijwi ryawe kurusha abandi
Byose ubikora ku bw'ubuntu n'urukundo byawe
Kuko niyo nteshutse ungaruza imbabazi zawe
Kungirira neza ntibijya bikurambira
Kubana nawe Yesu ntacyo nabinganya
Uburyo unkunda birenze uko nabisobanura
Wowe nturi nk'abantu ngo uhindurwe n'ibyanjye
Kungirira neza ntibikurambira
Ntuuu nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza
Nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza
Ntuuu nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza
Nturambirwa
Nturambirwa
Kungirira Neza

Поcмотреть все песни артиста

Другие альбомы исполнителя

Похожие исполнители