Kishore Kumar Hits

Elie Bahati - Siryo Herezo (Acoustic) текст песни

Исполнитель: Elie Bahati

альбом: Nzakomeza EP


Iminsi myinshi nta mahoro mu mutima
N'ibikumaramo imbaraga nabyo ni byinshi
N'aho uherukira abaganga bakubwiye
Ko iminsi usigaje nayo ibaze
Gusa n'ijwi rituje, ninjy'uhumuriza umutima wawe
Nkubwira nti Hagarara ku ijambo nakubwiye
Ninjye uzi uk'uryama no kuramuka kwawe
Witinya iri siryo herezo
Komera ndi kumwe nawe
Ndi Imana ica inzira ahatari inzira
Ndacyagufiteho umugambi mwiza
Witinya iri siryo herezo
Ndagukunda kandi nkwitaho
Ndi Imana ihaza kwifuza kwawe kose
Utaragira icyo uvuga, njye ndakumva
Witinya iri siryo herezo
Hari nubwo wasenze bikomeza kumera nabi
Gusenga wumva wabivamo
Hanze babona ari amahoro gusa m'imbere washize
Bigatuma wumva k'iryo ariryo herezo
Ariko ninjye ukomeza isezerano nivugiye
Hanga amaso iwanjye yakure kuri ibyo bikugose
Ndi Imana sinaguta cyangwa ngutererane
Witinya iri siryo herezo
Komera ndi kumwe nawe
Ndi Imana ica inzira ahatari inzira
Ndacyagufiteho umugambi mwiza
Witinya iri siryo herezo
Ndagukunda kandi nkwitaho
Ndi Imana ihaza kwifuza kwawe kose
Utaragira icyo uvuga, njye ndakumva
Witinya iri siryo herezo
Ni mu ntege nke zawe
Imbaraga zanjye zuzurira
Ninjye umenya ibiri imbere
Mu mutima w'umuntu
Iby'ucamo ntibikagutere
Gushidikanya ijambo nakubwiye
Witinya iri siryo herezo
Komera ndi kumwe nawe
Ndi Imana ica inzira ahatari inzira
Utaragira icyo uvuga, njye ndakumva
Witinya iri siryo herezo

Поcмотреть все песни артиста

Другие альбомы исполнителя

Похожие исполнители