Kishore Kumar Hits

Richard Nick Ngendahayo - Ijwi Rinyongorera текст песни

Исполнитель: Richard Nick Ngendahayo

альбом: Niwe


Man' iyo ngutekereje
Umutima wanjye wuzur' amahoro
Ibyishimo bikandenga
Ubwenge bwanjye bukarot' ibyiza gusa
Umubiri wanjy' ukazan' urumeza
Nahumeka nkumv' impumuro yawe
Nashaka kuvuga, nkaririmba
Nashaka kuvuga, nkaririmba
Nkumv' ijwi rinyongorera
Mh nkumv' ijwi rinyongorera
Mh komera, komera, komera
Mh nzabana nawe Iteka
Mh nti yego, yego mwami
Mh nti yego, yego mwami
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Undyohera kurenz' ubuki
Ur' inshuti nziza itajy' idohoka
Ubereye gushimwa, shimwa
Mana uri ' uwera, nta wasa nawe
Uwakundwa byiza yakundwa nawe
Uwifuje yifuze wowe
Ninde mfite nakwishimira
Atari wowe, ntawe mwami
Nkumv' ijwi rinyongorera
Mh nkumv' ijwi rinyongorera
Mh komera, komera, komera
Mh nzabana nawe iteka
Mh nti yego, yego mwami
Mh nti yego, yego mwami
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Nkuzur' ibyishimo byinshi
Mh nkuzur' ibyishimo
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Byishimo byinshi
Mh nkuzur' ibyishimo byinshi
Nkuzur' ibyishimo

Поcмотреть все песни артиста

Другие альбомы исполнителя

Похожие исполнители