Igihe umutima
Utakibasha kwiyumvira ibyo kugirirwa neza
Ndetse n'ururimi
Rutakibasha kuvug' ijambo rigororotse
Igihe nanijwe
N'urusobe rw'amagambo ahora anc'intege
Nkunda cyane iy'unyibutsa amagambo y'ineza
Indahiro y'urukundo warahije amaraso
Indahiro inkomeza umutima
Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
Igihe intoki zanjye
Zitakibasha kuvuza inanga uko nayivuzaga
Igihe n'ibirenge
Bitakibasha gutera intambwe nk'izo nateraga
Igihe inzozi nazo
Zatengushy' ubuzima bwanjye nabuze ihumure
Nkunda cyane iy'unyibutsa amagambo y'ineza
Indahiro y'urukundo warahije amaraso
Indahiro inkomeza umutima
Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
Nkunda cyane iy'unyibutsa amagambo y'ineza
Indahiro y'urukundo warahije amaraso
Indahiro inkomeza umutima
Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
Nkunda cyane iy'unyibutsa amagambo y'ineza
Indahiro y'urukundo warahije amaraso
Indahiro inkomeza umutima
Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
(Indahiro inkomeza umutima) Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
(Indahiro izana ihumure) Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
(Indahiro y'urukundo,
Indahiro y'imbabazi) Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
Indahiro y'urukundo rusumb' ijuru
Поcмотреть все песни артиста
Другие альбомы исполнителя