Kishore Kumar Hits

Israel Mbonyi - Nkwiye Kurara Iwawe текст песни

Исполнитель: Israel Mbonyi

альбом: ISRAEL MBONYI Deluxe


Haguruka maze nkwambike umwambaro w'urugamba
Ngushyireho ikimenyetso cyo kunesha
Nkusezeranye ko nzitamurura urusaku rushize
Ngahagurutswa n'ijambo nakubwiye
Ngahuruza amahanga, amoko n'imiryango
Bakamenya ko uri uwanjye nanjye ndi uwawe
Cyakora nibumva izo nkuru
Ko naciye ingando iwawe
Bazavuga ko uri umwana wahiriwe
Kuko nkukomereje amaboko kugeza ku ndunduro
Ngukenyeje umurava, nkuzuza imbaraga
Bazahinda umushyitsi, bamenye ko nagukunze
Bazamenya ko uri uwanjye, nanjye ndi uwawe
Dore agakiza katashye mu bikari by'inzu yawe,
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe,
Ko wateye umugongo ikibi,
Ugahindukirira ukuri
Ukagwiza urukundo we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Cyakora nibumva izo nkuru
Ko naciye ingando iwawe
Bazavuga ko uri umwana wahiriwe
Kuko nkukomereje amaboko kugeza ku ndunduro
Ngukenyeje umurava, nkuzuza imbaraga
Bazahinda umushyitsi, bamenye ko nagukunze
Bazamenya ko uri uwanjye, nanjye ndi uwawe
Dore agakiza katashye mu bikari by'inzu yawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
Nkwiye kurara iwawe
Nakubonanye inyota yo kundeba mu maso,
Numva umutima wanjye uragukunze
(Uh-hu)Uhore ayo marira, utuze umutima,
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ubumbure akanwa, umbwire byose
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
(Uh-hu)Uhore ayo marira, utuze umutima
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ubumbure akanwa,(ijuru ryumvise)
Umbwire byose
Kuko uyu munsi, ndarara iwawe
Ni ukuri ijuru rirakwibutse
Dore aga-a-(agakiza)katashye mu bikari by'inzu yawe,
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Dore aga-a(agakiza)katashye mu bikari (mu bikari by'inzu)by'inzu yawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
(Nukuri)Nkwiye kurara iwawe
Manuk' uze aho ndi, we mutima umenetse
(Bazabimenya, bazabivuga, ko nagukunze)
Nkwiye kurara
Iwawe

Поcмотреть все песни артиста

Другие альбомы исполнителя

Похожие исполнители